Zambia: Perezida Lungu yasabye abacamanza kwigira kubibera muri Kenya bakamwemerera kwiyamamaza

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yabwiye abacamanza ko bakwiye kwitonda mu gihe bafata imyanzuro ishoborakumubuza kwiyamamaza muri 2021 ababwira ko bashobora gutuma igihugu kijya mu bibazo nk'ibyo Kenya imazemo iminsi kubera icyemezo abacamanza bafashe cyo gusubiramo amatora.

Mu gihe Lungu yifuza kwiyamamaza muri manda itaha, Impirimbanyi mu bya Politiki zo ziravuga ko adakwiye kwiyamamaza kuko ari muri manda ye ya kabiri na yo ya nyuma yemererwa n'itegeko nshinga.

Aba banyepolitiki bavuga ko imyaka Lungu yategetse kuva muri 2014 nyuma y'urupfu rwa Michael Sata yasimbuye igomba kubarwa nk'iy'ubutegetsi bwa manda ye ya mbere mu gihe Lungu we atayibara nka manda.

Lungu n'abamushyigikiye bavuga ko imyaka yategetse mbere yo gutsindaamatora muri 2016 itabarwa nka manda ye kuko yarangizaga manda y'uwo yasimbuye.

Lungu yavuze ko mu gihe abacamanza bazaba bakemura izi mpaka bagomba kwitonda kuko bashobora gufata icyemezo gishyira ubuzima bw'abanyagihugu mu kaga.

Yagize ati: " Abakora mu bucamanza ndabaha ubutumwa bwo gukora akazi kanyu, mukurikize amategeko nta bwoba cyangwa kubogama kandi murebe ku nyungu z'igihugu. Ntimuzigane abo muri Kenya ngo mutekereze ko muzaba muri intwari ari uko mwateje imvururu mu gihugu."

Yavuze ko kuvuga ibi bitagamije gutera ubwoba abacamanza ahubwo ngo yashakaga kubagira inama yo kwirinda kugwa mu ikosa ryakoreka igihugu bibwira ko bashaka kwamamara nk'abacamanza b'ibihangange.

Yakomeje agira ati: "Abantu barimo kugenda bavuga ko inkiko za Zambia zikwiye kwigana/ gukopera ibyo abacamanza bo muri Kenya bakoze, bakavuga ko inkiko za Zambia zizaba zikoze iby'ubwenge ariko murebe ibirimo kubera muri Kenya! Ndifuza ko n'inkiko zaZambia zireba ibirimo kuberayo. Ntibakwiye kwitwara nk'abatavuka ku mugabane wa Afurika. Icyo navuga ni uko niteguye kwiyamamaza muri 2021 mu gihe ishyaka ryange ryazaba rimpisemo"



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zfR0A9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment