Mu kiganiro kihariye mu buryo bw'amajwi n'amashusho yagiranye n'Ikinyamakuru Ukwezi.com, Badrama yatubwiye byinshi ku mikoranire ye n'aba bahanzi babiri afite mu nshingano nk'umujyanama wabo mu bya muzika.
Badrama yavuze kandi ko intumbero afite ari ukuzamura umuziki w'u Rwanda akawuvana ku rwego rw'akarere ka Afurika y'Uburasirazuba ukagera hanze ya Afurika. Ibi ngo azabikora afatanije n'aba bahanzi babiri ari gukorana nabo ndetse ngo aranateganya kuzakorana n'abandi cyane ko mubyo ategura harimo kuzagira inzu itunganya umuzika w'abahanzi abereye umujyanama.
Agaruka ku mikoranire ye n'umuhanzikazi Marina, yagize ati “Marina ni umuhanzi nafashe akirimo gutangira umuziki kuko namufashe afite indirimbo ebyiri (Byarara bibabye na Birakubera), nyuma yaho twakomeje akazi dukora indirimbo eshatu ubu ziri mu zikunzwe ku ma radio n'amateleviziyo kandi namuteguriye n'ibitaramo bikomeye aho yakoze ibitaramo binyuranye ari kumwe n'umuhanzikazi Ray C wo muri Tanzania. Ibyo rero ni bimwe mu bikorwa bikomeye ariko bisa nk'itangiriro kuko nk'uko aherutse kubibabwira hari indirimbo ari gutegura azaba afatanije n'umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hip Hop hariya muri Tanzania.”
Umuhanzikazi Marina kuri afite indirimbo yitwa Like That' ikunzwe muri iyi minsi.
Badrama yavuze kandi ko Marina agiye kungukira byinshi ku kuba agiye gukorera hamwe n'umuhanzi Safi Madiba bikaba bizamufasha mu gukarishya imikorere ye ndetse no kumugira inama cyane ko Safi ari inararibonye muri muzika nyarwanda.
Ibijyanye n'imikoranire ya The Mane na Safi Madiba, Uyu muyobozi akaba n'inararibonye muri muzika nyarwanda dore ko avuga ko amaze imyaka myinshi akurikiranira hafi ibya muzika, yavuze ko ibikorwa bye bitari ibyo gkumusubiza inyuma ugendeye ku rwego yari ariho mu itsinda rya Urban Boyz.
Yagize ati “Safi Madiba muri The Mane azaba ari undi muntu utandukanye, Safi ni umuntu nabanye nawe nzi imico ye nzi ibimurakaza n'ibimushimisha. Ni ikintu cyiza cyane kuri label yacu ya The Mane gukorana nawe kandi bizagenda neza.”
REBA HANO IKIGANIRO CYOSE NA BADRAMA
Mu mpera z'icyumweru gishize umuhanzi Safi Madiba yahawe igihembo cy'umwaka nk'umuhanzi mwiza mu bihembo bya Smart Awards, kuri we avuga ko ari itangiriro ryiza kuri The Mane ndetse na Safi Madiba muri rusange.
Badrama, Umuyobozi mukuru wa The Mane ari kumwe na Safi Madiba ndetse na Marina
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2BeJweA
via IFTTT
No comments:
Post a Comment