VIDEO: Agatereranzamba ku by'ubukwe bwa Nyirasafari Agnes bwishwe n'umugabo w'i Burayi

Bijya gutangira, mu cyumweru gushize Nziza Bernard yashyize hanze amafoto ye na Nyirasafari Agnes, yo mu myaka yashize ubwo basezeranaga imbere y'amategeko. Yavugaga ko uyu ari umugore we ariko akaba amuhemukiye bikomeye, agashimangira ko yamugokeye akamwishyurira amashuri akanamutangaho ibindi byinshi none ngo akaba agiye kwambikana impeta n'undi kandi we bagifitanye isezerano.

Nyirasafari na Kwizera Eric bagombaga kuzambikana impeta vuba ariko umurenge wa Gisozi wamenye iby'uko Nziza ashaka kubyitambika ubabwira ko batazasezerana bidakemutse

Nziza yagize ati: "Disi nimundebere umugore wanjye twasezeranye nkamukobokera ndi muri iyi mbeho y'i Burayi, nkamutangaho ibyanjye byose imyaka hafi 5 yose twari tumaranye, nkamurihira amashuri none dore agiye gushaka undi mugabo binyuranyije n'amategeko nta na divorce (gatanya) twakoze! Mbega ubugome! Byarandenze... Nshuti bavandimwe mukomeze mumfashe kwamagana ubugome nakorewe n'uwitwa NYIRASAFARI Agnes. Nk'uko mubibona ku mafoto umugore twarashyingiwe mu mategeko none nk'uko mubibona ku iyi invitation agiye gushyingirwa n'undi mugabo rwihishwa..."

Nziza yashyize hanze amafoto y'ibirori byo gusezerana imbere y'amategeko, biherekejwe n'urupapuro rw'ubutumire rugaragaza ko Nyirasafari azakora ubukwe n'undi mugabo mu minsi micye iri imbere. Nziza yakomeje gushimangira ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore we yanagiye amuha amafaranga menshi mu bihe bitandukanye, ibintu byakomeje kuvugisha benshi.

Nyuma y'ibi byose, ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye ikiganiro kirekire na Nyirasafari Agnes, ahishura byinshi byari byihishe mu mibanire yabo, kugeza n'aho yagaragaje ko hari ibyangombwa by'ibihimbano yashakiwe n'abantu batumwe na Nziza akaza kuvumbura ko harimo amanyanga agakuramo ake karenge. Ni ikiganiro kirekire kiri mu buryo bw'amajwi n'amashusho (VIDEO), ikinyamakuru Ukwezi.com cyafatiye iwabo wa Nyirasafari ku Gisozi.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO:

Agnes avuga ko yamenyanye na Bernard muri 2012 umwe ari i Burayi undi ari mu Rwanda, nyuma y'iminsi micye uyu musore agahita amusaba ko bakundana ndetse ko yazamubera umugore. Ngo yamusabye ko yabibwira umuryango undi arabyemera, kuva ubwo batangira inzira yo kuzabana. Avuga ko igihe cyaje kugera Nziza akamusaba ko bahurira muri Uganda, aho bakoreye imihango yo gusezerana mu mategeko ariko kugeza n'ubu avuga ko atari abisobanukiwe ndetse ntaranabasha kubisobanukirwa neza.

Ukurikije uko Agnes Nyirasafari abisobanura, ntabwo basezeranye mu murenge wo mu Rwanda ndetse ntibanasezeranye muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda nk'uko bigenda ku banyarwanda basezeranye bari mu mahanga. Ukurikije uko abisobanura, basezeranye bitwa abagande n'ubwo we ngo atari abisobanukiwe kuko Nziza Bernard yamubwiraga ko ibyo barimo gukora ari ugusezerana kugirango bazabone ibyangombwa (VISA) izatuma amusanga i Burayi.

Gusa uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gusezerana Nziza akabona ibyangombwa nk'umugabo washyingiwe, ngo yatangiye kujya amutuka kandi anamubwira nabi cyane, ari nako atuka abo mu muryango we. Ashimangira ko Nziza yaje no kumwerurira ko icyo yamushakagaho ari ibyangombwa by'uko yashyingiwe kuko ngo hari amafaranga bimuhesha aho aba i Burayi.

Nyirasafari yemera ko hari amafaranga y'u Rwanda asaga 820.000 umuryango we wahawe na Nziza nk'inkwano ariko ngo nyuma yo kubona ibye bidasobanutse bamusabye ko yayasubirana arayanga, ndetse n'ubu ngo aracyahari nayashaka bazayamuha barayabitse. Yemera kandi ko hari amafaranga macye Nziza yagiye amuha nk'umukunzi we, ariko ngo siwe wamurihiye ishuri nk'uko abivuga, ahubwo ngo afite umuryango w'abazungu wagiye umufasha kuva mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza no mu mashuri y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Uyu muryango w'abazungu niwo Agnes avuga ko bamurihiye Kaminuza, kuko ngo Nziza we banamenyanye ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza

Iyi ni indangamuntu Agnes yakorewe nk'umugandekazi, banamwita Safari Agnes

Amazina y'ababyeyi ba Agnes nayo yarahinduwe

Muri byinshi bikubiye muri iki kiganiro, Nyirasafari yanavuze uburyo yigeze kujya muri Uganda yabisabwe na Nziza Bernard wamwizezaga ko aza kubonanirayo n'abantu bamufasha mubona VISA, ariko ngo icyo gihe abo bantu yari yavuganye nabo baje kumusaba amafoto, abona bamuhaye ibyangombwa bimugaragaza nk'umugandekazi, birimo indangamuntu ya Uganda, ariko bamuhindurira amazina bamwita Safari Agnes, bahindura n'amazina y'ababyeyi be bashyiraho amazina akunze guhabwa abagande. Ngo igihe cyaje kugera bamujyana ahantu bamwizezaga kubona VISA, bamusaba ko yabaha indangamuntu y'u Rwanda, Pasiporo n'ibindi byangombwa byose bigaragaza ko yaba akomoka mu Rwanda, undi arabyanga ahubwo acikana bya byangombwa bamuhaye bimugaragaza nk'umugandekazi, ndetse yabyeretse umunyamakuru wamusuye mu rugo.

REBA IKIGANIRO KIREKIRE CYOSE HANO:

Aya ni amafoto atandukanye Nziza yashyize hanze ari kumwe na Nyirasafari avuga ko ari umugore we kugeza ubu byemewe n'amategeko



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hV7ns1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment