Umuturage urwaye amavunja nta buzima aba agifite,..aba asigaje gupfa nabi -CP Butera

Mu gihe Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda bakomeje ubukangurambaga ku isuku n'umutekano, CP Butera yabwiye abaturage gukangukira kugira isuku kuko iyo umuturage afite umwanda bishobora no kumuviramo gupfa nabi.

Ibi CP Emmanuel Butera yabitangarije mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2017 ubwo ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, Polisi n'ingabo bari basoje umuganda bafatanyijemo n'abaturage mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kangondo.

CP Butera yagarutse ku ijambo isuku rigizwe n'inyuguti eshanu abwira abaturage ko kwita ku isuku aribyo bizatuma igihugu gitera imbere.

Ati: "Isuku, ni inyuguti eshanu, izo nyuguti ishanu ni zo zizatugira abantu bazima, ni zo zizatuma igihugu cyacu kibaho neza, ni zo zizatuma igihugu cyacu gikomera. Isuku ku mubiri, isuku mu mutwe, isuku aho turara, isuku twicaye, aho tugenda,...isuku ni umuti wa byose. isuku niyo soko y'ubuzima bwose bubaho, nitutagira isuku nta terambere tuzagira! Iyo umuturage yagize amavunja nta buzima aba agifite, iyo yagize inda mu mutwe nta buzima aba agifite, aba asigaje gupfa nabi, Ntabwo rero u Rwanda ari cyo rushaka."

Yabwiye abaturage ko umwanda utera ibibazo byinshi birimo indwara zituma umuntu ahora yivuza ntabashe gukora ngo yiteze imbere. Yabwiye abaturage ko na Perezida wa Repubulika ubwe ajya agaruka kenshi ku butumwa bwo kwimakaza isuku.

Yagarutse ku buryo muri Kicukiro hari ahantu hitwaga Sodoma kubera ibibi byahakorerwaga ariko ubu hakaba harahinduriwe izina hitwa Marembo kubera ko bisubiyeho.

Yagarutse no kubayobozi barya Ruswa avuga ko iyo umuyobozi wariye Ruswa aba yamaze gutakaza umubozi bwo kuyobora abaturage avuga ko icyo gihe aba akwiye kwegura agaharira abandi babishoboye.

Yagarutse ku bantu biganjemo urubyiruko banywa ibiyobyabwenge ababwira ko ibyo atari umucow'abanyarwanda kandi ko bitari no mu ndangagaciro zabo.

Visi Meya w'umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Muhongerwa Patricie yavuze ko ikigamijwe ari ukugirango abaturage bose bagire umuco w'isuku no kuba ijisho rya mugenzi we.

Ati: "Umutekano tumaze imyaka myinshi tuwugize uwacu ariko hari ibyo tugikomeza gukora kuko haracyariho ibibazo byinshi, ibibazo by'amasasu byararangiye, ibibazo by'ubwicanyi byararangiye ariko haracyariho ibiyobyabwenge, hari umutekano muke mu ngo, hari ibibazo by'ihohotera, ibyo ni byo tugirango tubirwanye biveho twiyubakire igihugu."

Yakomeje agira ati: "Nta gihugu cyagukunda, ngo kidukunde cyane kituzanire umutekano kize kiturinde, cyangwa se kituzanire isuku, ntibibaho! Isuku n'umutekano ni inshingano yacu, nta wundi uzabidufashamo ni twebwe ubwacu."

Yababwiye ko nta mugiraneza numwe uzaza gukura umwanda mu buriri bw'umunyarwanda ahubwo abibutsa ko ari ubwabo bagomba gukora isuku.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2A2UpiQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment