Uko Shampiyona y'u Rwanda yaranzwe no kunganya ku makipe akomeye ihagaze nyuma y'umunsi wa munani

Mu mpera z'iki cyumweru Shampiyona y'u Rwanda yaranzwe no kunganya ku makipe akomeye ndetse no gusubikwa k'umukino wa Kiyovu Sports na Marine Fc kubera ikibazo cy'imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Mumena.

Shampiyona y'u Rwanda”Azam Rwanda Premiere League” yari igeze ku munsi wayo wa munani, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Marine Fc, umukino wabo waberaga ku Mumena ariko kubera ikibazo cy'imvura nyinshi uyu mukino uza gusubikwa ugeze ku munota wa 37' gusa w'igice cya mbere.

Undi mukino wari witezwe cyane ni uwahuzaga APR Fc yakiraga ikipe ya Mukua Victory Sports, umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Dore uko imikino yose yagenze

APR Fc 1-1 Mukura VS
Miroplast Fc 0-0 Amagaju Fc
Bugesera Fc 1-1 Sunrise Fc
Kirehe Fc 2-0 Espoir Fc
Gicumbi Fc 1-1 Police Fc
AS Kigali 2-1 Etincelles Fc

Mu minsi umunani Azam Rwanda Premiere Leuge imaze ikinwa, rutahizamu Ndarusanze J.Claude ukinira AS. Igali niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi

Dore urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Azamu Rwanda Premiere League

1. Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 6
2. Songa Isaie (Police Fc) 4
3. Mutebi Rashid (Mukura VS) 4
4. Tuyishime Benjamin (Marines Fc) 3
5. Kambale Salita (Etincelles Fc) 3
6. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 3
7. Bahame Arafat (Marines Fc) 3
8. Kakule M. Fabrice (SC Kiyovu) 3
9. Shassir Nahimana (Rayon ) 2
10. Faustin Usengimana (Rayon ) 2
11.
Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze nyuma y'umunsi wa munani wa Azamu Rwanda Premiere League

Amakipe Imikino Amanota

1. AS. Kigali 8 16
2. Kiyovu 7 15
3. APR FC 8 15
4. Police fc 7 12
5. Mukura v.s 8 11
6. Etincelles 8 10
7. Gicumbi 8 10
8. Sunrise 8 9
9. Kirehe fc 8 9
10. Bugesera fc 8 9
11. Rayon Sports 5 8
12. Musanze Fc 7 8
13. Marines 7 8
14. Amagaju 7 7
15. Miroplasts 8 7
16. Espoir 8 7



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zIPpEc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment