Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwabanje kuvuga ko iyo konti yihariye ya Trump yavuye ku murongo kubera ikosa ariko nyuma y'iperereza ruvuga ko ari umukozi warwo wakoraga bwa nyuma waruvanyeho ku bushake.
Uwo mukozi ntiyavuzwe izina, ariko yavanyeho @realDonaldTrump iminota igera kuri cumi n'umwe ahagana mu ma saa moya y'umugoroba.
Nkuko Fox News dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo uwasuraga iyo konti bamubwiraga ko itabaho bati “Sorry, that page doesn't exist!”
Twitter yatangaje ko konti yafunzwe kubera ‘ikosa rya muntu ryakozwe n'umukozi wayo. ‘ Yafunzwe mu gihe cy'iminota 11 ariko isubizwaho. Dukomeje gukora iperereza dufata n'ingamba kugira ngo bitazongera kubaho.”
Uru rubuga rwahise rugaruka ku murongo ariko Trump ntiyigeze agira icyo abivugaho ahubwo yahise ashyiraho ubu butumwa bujyanye n'imisoro
Gusa nyuma yaho gato, uru rubuga rwavuze ko ari umukozi wakoraga umunsi wa nyuma akazi ko gucunga Twitter ya Trump wari ubyihishe inyuma.
Bati “Mu iperereza twakoze twamenye ko byakozwe n'umukozi wita ku bakiriya wa Twitter wakoraga umunsi wa nyuma w'akazi ke. Turacyakora ubusesenguzi imbere mu kigo.”
Benshi bahamya ko urubuga rwa Twitter ari kimwe mu bintu bikomeye byatumye Perezida Trump abasha gutsinda amatora byatumye aba ari nawe uyoboye America uyu munsi. Twitter kandi niho uyu mugabo akunze kunyuza ibitekerezo bye ndetse n'abamukurikira usanga akenshi bamaze kumenyera ko imyanzuro inyuranye ifatwa n'uyu mugabo bayisanga kuri Twitter.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zgK99p
via IFTTT
No comments:
Post a Comment