Messi yahakanye ko atazigera agirana ubushuti na mukeba we Ronaldo

Umukinnyi w'ikipe ya FC Barcelona Lionel Messi yavuze ko we na Cristiano Ronaldo batazigera bagirana ubushuti kuko batajya bagiranigihe gihagije cyo kuba bari kumwe ngo bubake ubushuti.

Aba bakinnyi b'ibirangirire basanzwe bakinira amakipe nayo hangane cyane ku rwego rw'Isi Barcelona na Real Madrid. Aba bagabo bombi ubu nibo bayoboye abandi bakinnyi mu bigwi ku Isi yanone muri ruhagokuko bagiye bashyiraho uduhigo twinshi buri umwe.

Ibi bituma buri gihe bahora bameze nk'abahanganye, Messi nawe yemera ko guhangane kwe na Ronaldo guhari ariko iby'urwago rubavugwaho ngo abona rwongerwa cyane n'itangazamakuru.

Messi abajijwe niba ashobora kugirana ubushuti na Ronaldo yasubije ko bidashoboka ati :” sinzi niba byashoboka(kuba inshuti), ubushuti ni ikintu cyubakwa bisaba ko mufata igihe kinini muri kumwe ndetse munaziranye bihagije.”
yakomeje agira ati:” nta bushuti dufitanye kuko tubonana gusa iyo duhuriye mu birori by'ibihembo nabwo mu gihe cyo gutanga ikiganiro. Gusa nta kibazo gihari ariko mu mibereho yacu nta bushuti twagirana.”

Aba bakinnyi bombi ubu nibo birangirire mu mupira w'amaguru w'iki gihe kuko ubu buri umwe afite ballon d'or 5 uyu munya Politigal Ronaldo akaba ariwe ufite iheruka y'uyu mwaka wa 2017.

Aba bakinnyi bamaze imyaka 10 bayoboye Isi ari nabo batwara ibihembo mbyinshi, gusa Messi avuga ko hari abakinnyi bakiri bato nabo bashobora kuzatwara ballon d'or ndetse avuga ko na mugenzi we bakinana Suarez nawe ashobora kuyihanganira.

Ati :”hariho n'abandi bakinnyi beza ubu bashobora gutwara ballon d'or no mu myaka iri imbere ariko ubu hari abandi bakinnyi nka Neymar, Kylian Mbappe na Luis Suarez nabo bashobora guhanganira kiriya gihembo.”


Umwana wa Ronaldo aramutsa Messi avuga ko we na Ronaldo bahurira mu birori by'ibihembo.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2k4N5Rf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment