INGARUKA ZO KURYA RIMWE KU MUNSI

Kurya incuro imwe ku munsi bifasha ubikoze kuba yagabanya ibiro mu gihe gito ariko nanone bigira ingaruka ku muntu ubikora kenshi harimo no kuba yarwara indwara zimwe na zimwe.

Abantu benshi bashaka kugabanya ibiro biha ihame ry'imirire (Regime) ryo kurya rimwe ku munsi cyane cyane kurya nijoro ntugire ikindi kintu ufata ku manywa, bakunze kubyita 23:1 kuko umara amasaha 23 nta kurya hanyuma indi saha isigaye kugirango umunsi wuzure (amasaha 24) ukayimara urya unanywa.

Ubu buryo nubwo bufasha gutakaza ibiro ku buryo bwihuse ariko nanone ingaruka zabyo nizo nyinshi kurusha ibyiza byabwo nkuko tubikesha urubuga rwa Medical News Today.

Hari abahitamo gufata ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri ariko abenshi bahitamo kurya ibyo bashaka byose batitaye ku ntungamubiri. Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko iyi regime igira ingaruka nkeya ku bagabo ugereranyije n'abagore ku bijyanye n'imisemburo(hormones) mu mubiri.

Ibyiza by'iri hame n'ingaruka mbi zaryo

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwerekanye ko kurya rimwe ku munsi bifasha umuntu mu:

• Kugabanya isukari mu mubiri no kugabanya ibiro ku bantu barwaye diabetes yo mu bwoko bwa 2

• Kuvugurura imirire ndetse bikongera ibitotsi ku bantu bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije,ubu buryo bunabongerera icyizere cyo kubaho (Esperance de vie).

•Bifasha umutima ndetse n'ubwonko gukora neza.

Nubwo abashakashatsi berekanye ingaruka imimaro yo kurya rimwe ku munsi ariko, hari n'izindi ngaruka mbi ku buzima bwa muntu bagaragaje zirimo kuba:

• Umuntu agira inzara ikabije

• Gutitira bya hato na hato bitewe n'inzara

• Gucika intege umubiri ntugire imbaraga zihagije zo gukora

• Umunaniro ukabije w'umubiri

• Gutakaza ubushobozi bwo gukora ikintu runaka ugishyizeho umutima (manque de concentration)

Abantu barwara diabetes yo mu rwego rwa 2 bagirwa inama yo kudakoresha ubu buryo kuko bo baba bakeneye kurya kenshi ku munsi kugirango ibipimo by'isukari yabo bihore ari mu rugero rwiza.

Abandi bantu na bo batarwaye diabetes abahanga mu by'ubuzima barabagira inama yo kwirinda ubu buryo kuko nubwo bugufasha gutakaza ibiro ariko hari byinshi byangiza ku buzima bwa muntu.

Aba baganga bavuga ko iyo umuntu ashaka kugabanya ibiro ashobora gufata regime zindi nko kwirinda kurya ibintu bifite amavuta menshi ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri cyangwa kureba abahanga ku bijyanye n'ubuizma bwa muntu bakabagira inama ku mirire.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Afnglr
via IFTTT

No comments:

Post a Comment