Umukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Demi-Leigh Nel-Peters w’imyaka 22 ni we waraye yegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga ku Isi yose muri Miss Universe 2017, mu birori byabereye mu mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo tariki ya 26 Ugushyingo 2017.
Uyu mukobwa usanzwe unamurika imideli muri Afurika y’Epfo yabashije kwegukana Miss Universe 2017 nyuma yo guhangana mu kiciro cya nyuma n’abandi bakobwa 4 barimo ukomoka muri Columbia, Jamaica, Thailand na Venesuela.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2zu221Z
via IFTTT
No comments:
Post a Comment