Umukinnyi Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool akomeje kugarukwaho cyane hirya no hino ku Isi kubera amashusho yagiye hanze ari guhanagura ubwiherero bwo ku musigiti w’abasilamu bo mu gace atuyemo, ibintu benshi mu bakunzi ba Ruhago bakomeje kwishimira nubwo bagaragara nk’aho ari igikorwa gisuzuguritse.
Nyuma yo gutsinda Leicester ibitego 2-1 birimo igitego cye,uyu munya Senegal uri mu bakinnyi bakunzwe muri Africa yagaragaye mu mashusho arimo gukoropa imisarani yo ku musigiti ari kumwe n’abandi bayisilamu nk’uko tubikesha the Sun.
Muri aya mashusho Mane yagaragaye ari kuvomera amazi mu ndobo mu gihe hari undi mwana bari kumwe wahanaguraga hasi,byatumye hirya no hino ku isi bishimira iki gikorwa cyo kwicisha bugufi uyu musore yakoze.Aya mashusho ari kugenda akwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago bishimiye uyu musore ku buryo budasanzwe bavuga ko yicisha bugufi cyane.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2NdK2D0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment