Rutahizamu w’ikipe ya PSG, Neymar Jr. yatunguye bikomeye abafana be nyuma y’aho atangarije ko yifuza kuba yakinira ikipe ya Arsenal Cyangwa Chelsea FC.
Mu ntangiriro z’iyi mpeshyi nibwo byavugwaga ko uyu munyabrazil yari afite icyifuzo cyo kuba yakwerekeza muri Manchester United cyangwa Manchester City gusa ubwo Real Madrid yashakaga kumugura PSG yahise iyitera utwatsi ivuga ko uyu mukinnyi atagurishwa, gusa kuri iyi nshuro ngo Neymar yahishuye ko uwamuha amahitamo yajya muri Chelsea cyangwa Arsenal.Daily Express dukesha iyi nkuru yanditse ko amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi ahamya ko uyu musore yifuza kwibera mu mujyi wa London ngo kuko awukunda cyane.
Uwatanze amakuru yagize ati:” Neymar akunda cyane Ubwongereza,ariko cyane cyane umujyi wa London.Mu mezi 12 ashize yagiyeyo inshuro 3 cyangwa 4 ndetse yakomeje kuvuga ko akunda cyane uriya mujyi Ku buryo yanajyayo”
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PwsC2a
via IFTTT
No comments:
Post a Comment