Afuganisitani: Umubare w’Abahitanywe n'Ibitero Wiyongereye

Umubare b’abapfuye kuwa kabiri bazize igitero cya bombe y’ubwiyahuzi muri Afuganisitani wiyongereye. Ugeze ku bantu 68 uvuye kuri 32. Byavuzwe n’abategetsi mu ntara ya Nangarhar mu burengerazuba bw’igihugu.  Igitero cyabereye mu ntara ya Mohmand Dara, ubwo abahatuye bari mu myigaragambyo mu mudugudu wa Daka, basaba ko umuyobozi wa polise mu karere asezererwa ku mirimo.  Mw’itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, Attahullah Khogyani, umuvugizi wa guverineri w’iyo ntara, yavuze ko abandi bantu 165 bakomerekeye muri icyo gitero cya bombe.  Abatalibani bavuze ko nta ruhare bagizemo muri icyo gitero.  Mu masaha ya mbere yaho, amashuri atatu yakubiswe n’amabombe mu ntara ya Jalalabad. Umwana umwe yahasize ubuzima. Abandi benshi barakomeretse nk’uko umuvugizi w’amashuri ku rwego rw’intara, yabitangarije, Ijwi ry’Amerika.

from Voice of America https://ift.tt/2x9qYg1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment