Umwana w’imyaka 5 y’amavuko bivugwa ko ariwe ufite uburanga buhebuje ku Isi akomeje gutangaza benshi.

Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga amafoto atandukanye y’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu y’amavuko, witwa Jare ukomoka muri Nigeria,ibintu byatumye benshi mu babonye amafoto y’uno mwana barahise batangarira uburanga bwe buhebuje ndetse kuri ubu bakaba bakomeje guhamya ko ari we mwana wa mbere mwiza ku isi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Sun ngo aya amafoto y’uno mwana benshi bemeza ko ari umunyamideli uhambaye,ngo yafotowe na gafotozi witwa Mofe Bamuyiwa,usanzwe ufotora amafoto y’ubukwe ,ndetse akaba atuye mu mujyi wa Lagos.Nyuma yo gufata aya mafoto akaba yarayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.Nyuma y’aho aya amafoto agereye hanze ,ngo benshi batunguwe no kubona yarahise akundwa n’abantu barenga miliyoni 10 mu gihe gito cyane,maze mu bitekerezo byayavuzweho benshi ntibazuyaje guhamya ko uyu Jare ari we mwana uhiga benshi Ku isi mu bwiza,bagendeye ku miterere y’umubiri we.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2O71UMy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment