Rutamu Elie Joe yagaragaye ari ku butaka bw’ikindi gihugu.

Nyuma y’iminsi mike Rutamu Elie Joe wari umunyamakuru kuri Radiyo one,atangaje ko yamaze gusezera burundu mu mwuga w’itangazamakuru kuri ubu uyu musore yagaragaye yibereye mu kindi gihugu cy’amahanga.

Nubwo kugeza ubu uyu musore atari yatangaza aho aherereye, kuri ubu amafoto yashyize hanze yifashishie urukuta rwe rwa Facebook yagaragazaga ko yibereye mu kindi gihugu cyitari u Rwanda.Amakuru akaba avuga ko umwuga w’itangazamakuru yawusezeyemo, maze akaba yaragiye gushaka ubundi buzima mu mahanga.

Mu butumwa uyu musore yashyize kuri Facebook yashimiye abamufashije bose anabasabira umugisha agira ati: “Nshuti zanjye ndabashimiye ku bw’inkunga yanyu, Imana ibahe umugisha”.Bamwe mu nshuti ze kuri facebooka zamwifurije ishya n’ihirwe mu cyerekezo gishya aganishijemo ubuzima bwe, mu gihe abandi bakeka ko ari ibyo yatangaje ko ikipe ya Argentine niva mu gikombe cy’Isi itagitwaye na we azahita asezera mu itangazamakuru byamuvanye mu mwuga w’itangazamakuru.

Gusa biravugwa ko Rutamu ashobora kuba agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2LIUXVz
via IFTTT

No comments:

Post a Comment