Ubundi mu buzima busanzwe tugira amagambo atandukanye dukunda gukoresha n’ubwo akenshi tuba twibwira ko agezweho ndetse yoroshye no kuyavuga ariko biba byiza iyo umenye uburyo uyakoreshamo ndetse n’aho ukwiye kuyakoresha.
Dore magambo udakwiye gukoresha mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe kuko hari ushobora kutayishimira:
1.Vip/Salama:
Utu tujambo usanga abantu benshi bakunze kudukoresha ariko burya akenshi nk’abakobwa bakunda umuntu ubaha agaciro akabasuhuza n’ikinyabupfura cyinshi. Ni nayo mpamvu rero iyo umukobwa umubwiye ngo Salama abifata nko kumuha agaciro gakeya cyangwa kumwubahuka. Ikindi kandi uba wangije ni uko umuntu wese yifuza kubahwa n’uwo akunda cyangwa se umukunda.Ubwo rero kumusuhuza ngo vip cyangwa Salama bishobora kumwereka ko nta cyubahiro cyihariye umufitiye bityo niyo atabikubwira bikamubabaza.
2. Wangu:
N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane y’ukamubwiye ni akajambo katakitwa nyandagazi ariko katubashye umuntu bihagije.N’ubwo uwo ukunda aba adakeneye ko umuha ibyubahiro birenze ni ingenzi cyane kumenya kumwubaha nubwo mwakwisanzuranaho ndetse ukanamusetsa ariko ijambo wangu rigomba gusohoka inshuro nkeya cyane mu gihe muri kumwe.
3. Kurya abana:
Iyi na yo ni imvugo navuga ko igezweho cyane mu rubyiruko ariko buriya ubaruye usanga abakobwa bemeranya n’iyi mvugo ari bakeya cyane kuko iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa. Hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo nubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.
4. Baby/Bebe:
Aha iri jambo risobanura umwana akenshi abakundana barikoresha bashaka kugaragaza ko umuntu mukundana nyine umufata nk’umwana mbese ibi bigaragara nko kubahuka umuntu n’ubwo akenshi usanga abantu babikoresha bibwirako ari akajambo keza.
5. Ituru/Amaturu:
Ijambo Ituru rikunze gukoreshwa cyane ku bantu bavugwa ko ari indaya cyane cyane aho usanga hano mu Rwanda iyo mwene abo bicuruza bakeneye kuganira ku biciro n’abakiriya babo usanga babara ku mubare w’amaturu umwe ari buhe undi.Nyamara n’ubwo irijambo rikoreshwa mu kuzimiza imvugo y’imibonano mpuzabitsina ariko usanga abakobwa batarikunda kuko iyo umubwiye iryo jambo agufata nk’indaya akeka ko ubimenyereye bityo nawe ukaba ushaka ku mufata nk’indaya.
6.Nta rukundo rukibaho:
Iyi nteruro imaze gusohoka mu kanwa ka benshi cyane mu rubyiruko ndetse ugasanga bafite abo bakunda cyangwa se bafite abo batereta.Mu bantu bahitamo umukunzi nta n’umwe wifuza gukundana n’umuntu utemera ko urukundo rubaho.Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabitangariza mu ruhame cyangwa ukabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda kandi ko utanamukunda utabyemera.
7. Nta gihe mfite cyo guta mu Rukundo:
Hano n’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda muby’urukundo.Usanga akenshi mwese muba mutari abana bityo muba mwemera ko bishobora gusaba ko umwe yihangana iyo wiyemerera ko utajya wihangana rero ni ikimenyetso kitaba cyiza ko umuntu wese uba uje agusanga. Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri no kwigengesera birenze, gusa nawe wabona utundi tugambo wakirinda gukoresha cyane cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva ko utamwubaha uko bikwiriye.
8.Ndakwemera :
Iri jambo ndakeka nta muntu utarizi uburyo rikoreshwa cyane kandi nyamara n’ubwo ribangukira urikoresha yaba aribwira umukunzi we ndetse n’abandi bantu batandukanye, mu by’ukuri ntabwo iri jambo ari ryiza cyane ko iyo uribwiye umukunzi wawe abifata nk’aho uba umukinisha cyangwa umubeshya kuko uba ubibwira benshi cyane.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2LKGwju
via IFTTT
No comments:
Post a Comment