Ikindi Cyorezo cya Ebola muri Kongo

OMS imaze kwemeza bidakuka abantu bane banduye Ebola i Mangina, mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Abandi bantu babiri barakurikiranirwa hafi, mu gihe 20 bitabye Imana ariko OMS ntiyemeza ko bose bazize Ebola. OMS yohereje imiti n’abaganga gutera inkunga mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo. Ariko ntibizoroha kubera ibibazo by’umutekano, nk’uko umuyobozi w’ibikorwa byihutirwa cyane muri OMS, Peter Salama, yabibwiye Ijwi ry’Amerika. Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikunze kwibasirwa na Ebola. Iki cyorezo ni icya cumi kuva mu 1976  

from Voice of America https://ift.tt/2OFefcb
via IFTTT

No comments:

Post a Comment