Umutoza w’ikipe ya Manchester United witwa Jose Mourinho kuri ubu ukomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru yongeye kubabaza cyane abafana ba Real Madrid ubwo yatangazaga ko iyi kipe izitwara neza idafite uwahoze ari Rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza muri Juventus.
Jose Mourinho utishimiye uko abayobozi be bitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi aho yavuze ko yasabye abakinnyi 5 ariko akaba nta numwe baramuha,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi ukomeye ariko atarusha izina Real Madrid ndetse izitwara neza uyu munya Portugal adahari.
Yagize ati “Buri wese azi ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo ndetse n’izina Real Madrid yubatse.Nubwo mbizi ko buri wese azamukumbura ariko Real Madrid izitwara neza itamufite.”
Mourinho yifurije amahirwe umutoza Julen Lopetegui wahawe gutoza Real Madrid asimbuye Zinedine Zidane aho yavuze ko amaze imyaka 22 azi uyu mutoza. Ibi Mourinho abivuze nyuma y’aho kandi Real Madrid iherutse gutsindwa na Manchester United mu mukino wa ICC uherutse kubera muri USA ibitego 2-1,ibintu byatumye abafana bayo bagira ubwoba cyane ko nta bitego abakinnyi barimo Isco,Bale na Asensio babonye kandi byitwa ko aribo bitezweho gusimbura Ronaldo.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2vs0cOd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment