BITUNGURANYE: Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Manchester United ashobora kwerekeza muri FC Barcelona.

Nyuma y’uko Paris Saint Germain yanze kurekura Adrien Rabiot ngo yerekeze muri FC Barcelona biravugwa ko iyi kipe yo muri Espagne yaba yatangiye gushaka uko yagura umukinnyi, Paul Pogba usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United nk’uko Daily Express.

Uyu musore wigaragaje cyane mu gikombe cy’ isi cya 2018 aho yafashije ikipe y’ igihugu cye cy’amavuko(Ubufaransa) kwitwara neza kigatwara icyo gikombe cyaberaga mu Burusiya akaba akomeje kwifuzwa bikomeye na FC Barcelona.

Paul Pogba wavukiye mu gihugu cy’ Ubufaransa taliki ya 15 werurwe 1993 akaba afite imyaka 25, akaba yarageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2016 avuye mu gihugu cy’ubutaliyani aho yakiniraga Juventus aguzwe £89.3M.

 



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2OCCQOV
via IFTTT

No comments:

Post a Comment