Mu gihe benshi bari biteze ko Eden Hazard ariwe Real Madrid izasimbuza Cristiano Ronaldo,iyi kipe y’igihangange yatunguye benshi mu bafana bayo ubwo yahishuraga ko yifuza cyane rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uruguay Edinson Cavani usanzwe akinira ikipe ya PSG.
Real Madrid yagowe bikomeye na Chelsea kuri Hazard byatumye ihitamo guhanga amaso ku musore Edinson Cavani ukinira PSG wigaragaje mu gikombe cy’isi atsinzda ibitego 3 birimo 2 yatsinze Portugal ya kabuhariwe Cristiano Ronaldo bashaka ko asimbura.Mu kiganiro Cavani yagiranye na AS,yagitangarije ko gukinira Real Madrid ari inzozi ze ndetse iramutse imushatse atazuyaza kuyerekezamo.
Cavani w’imyaka 31,akunzwe n’abafana ba PSG ndetse afitiye amasezerano PSG azamugeza muri 2020 byatuma Real Madrid itanga amafaranga akayabo ka miliyoni 90 kugira ngo ibone uyu mukinnyi.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2JSJXz3
via IFTTT
No comments:
Post a Comment