Impaka kuri Ronaldo na Messi zatumye umugabo n’umugore batandukana burundu.

Nyuma y’aho ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Potugal na Argentine zisezerewe mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2018 gikomeje kubera mu Burusiya, umuryango ukomoka mu Burusiya ugizwe na Bwana Arsen na Madamu we witwa Lyudmila, wasabye ubutane bwa burundu [Divorce], babitewe no kutumvikana ku mukinnyi mwiza urusha undi hagati ya Ronaldo na Messi.

Nkuko ikinyamakuru Irishpost cyanditse iyi nkuru kibitangaza, ngo ibi byabaye ubwo, Arsene yishimiraga igitego Messi yatsinze Nigeria tariki ya 26 Kamena 2018, agahita anategeka umugore we kwemera ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose.Ibi rero umugore yahise abitera utwatsi, bajya impaka nyinshi, bucya mu gitondo bajya kwaka Gatanya ya burundu, bava ku rukiko rwa Chelyabinsk bayandikiwe.

Yaba Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi ibihugu byabo byasezerewe mu mikino ya 1/8 cy’irangiza nyuma yaho Portugal isezerewe na Uruguay mu gihe Argentine yo yasezerewe n’u Bufaransa.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2zlNE0i
via IFTTT

No comments:

Post a Comment