Umunyamideli w’umugandekazi Zari Hassan yateye benshi mu bafana be kumwibazaho bikomeye bitewe n’igisubizo giteye urujijo yahaye umwe mu bafana be washakaga kumenya idini uyu mugore asengeramo.
Ni nyuma y’igihe benshi bibaza idini uyu mugore w’abana batanu yaba asengeramo dore ko yagiye agaragara kenshi mu nsengero z’abakiristu ndetse no mu misigiti.Ibi rero bikaba byarakuruye impaka mu bafana be ndetse umwe muri bo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram akaba yasabye Zari gusobanura aho asengera.Yagize ati:”Are you Muslim or Christian coz sometimes you’re at church sometimes praising Allah @Zarithebosslady “.
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Ese uri umusilamu cyangwa uri umukiristu kuko kenshi uba uri mu nsengero ubundi ukaba uhimbaza Allah @Zarithebosslady.”
Zari ubwo yageragezaga gusubiza iki kibazo yashyize benshi mu rujijo kuko atashatse kuvuga aho asengera .Yagize ati:”Yego nshuti, singomba kubikora nk’uko abandi bashaka ko bimera.”Uyu mugore akaba yongeye guteza urujijo mu bakunzi be, bibazaga aho yaba asengera dore ko yigeze no kuvugwaho ko yaba akorana na Illuminati.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2LrPd27
via IFTTT
No comments:
Post a Comment