Diamond Platnumz yageneye ubutumwa bukomeye nyina umubyara ubwo yihizaga isabukuru ye y’amavuko,Ku munsi w’ejo maze anamwizeza ko aramutse apfuye ubu kimwe cya Kabiri cy’ibyo atunze mama we ariwe wagisigarana.
Diamond abicishije ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko , uyu muhanzi yavuze ko nyina yaciye muri byinshi bigoranye amurera bityo nta muntu numwe yamugereranya nawe ariyo mpamvu agomba kumuha ibyo atigeze aha uwari we wese.
Diamond yanditse agira ati :” Nibazaga niba hari uwagereranya agaciro kawe ufite n’ibintu byose mfite, mbona yaba yiyibagije ibibazo byose waciyemo undela iyo ataba wowe ubu nta muntu n’umwe uba unzi, ni wowe watumye ngera aha ngeze ku isi kubwiyo mpamvu uzahora uri uwingezi ibindi bizaza bikurikira , ibibazo n’ingorane zose waciyemo ugirango mbe umuntu abantu babona imbere yabo , ntawe nakugereranya nawe, Mama Madale ni nzu yawe, ndamutse pfuye kimwe cya kabiri cy’umutungo wanjye ni icyawe.”
Uyu musore uri mu bitaramo yateguye biri kubera muri Amerika ,yakomeje avuga ko ashaka ko nyina yishimira ubuzima uko ashoboye kose kuko ahora ahatana /akora ijoro n’amanwa kubwe. Yongera ho ati :” Ubu ntacyo nabona naguhemba , isabukuru nziza mama, Ndagukunda cyane”.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2KPbsy3
via IFTTT
No comments:
Post a Comment