Umusore washinjwaga gukora ku mabere y’umunyamakurukazi mu gikombe cy’isi, yababariwe

Umunyamakurukazi Julieth Gonzalez Theran, ukorera Deutsche Welle amaze iminsi avugwa mu binyamakuru nyuma y’uko video y’umusore w’umufana amusoma ku ngufu ashyizwe ahagaragara.

Uyu mukobwa uri mu mugi wa Moscou aho ari gukurikirana igikombe cy’isi, yatunguwe n’umufana w’umurusiya waje akamuhobera atiteguye akamusoma ndetse akanamukora ku ibere ubwo yarimo avugira kuri TV live. Iyi video ikaba yararakaje abakobwa batari bake aho bavugaga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa uyu musore yaje kubabirwa nyuma yuko asabye imbabazi akanasobanura impamvu yatumye abikora.

Uyu musore wasagariye Julieth akaba yaramusabye imbabazi kuri Skype aho yamusobanuriye ko icyatumye abikora aruko yari yateze n’inshuti ze ko araza gusoma umunyamakurukazi live kuri Tv.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2ImW2Mg
via IFTTT

No comments:

Post a Comment