Umukobwa wiyise Freelee the Banana Girl kuri You Tube ukomoka muri Australia,wavuye mu mujyi we n’umugabo we bakajya kwibera mu ishyamba bambaye ubusa,bakomeje gutigisa isi kubera amashusho menshi bakomeje gushyira kuri You Tube ndetse n’imibereho babayeho muri iri shyamba bonyine.
Nk’uko tubikesha Daily Mail, ngo uyu mukobwa wahisemo kwibera mu ishyamba ndetse akiyambarira ubusa, kuri ubu ngo ntacyogosha umusatsi we ndetse ngo ntagishaka kwitera ibirungo nk’uko abandi bakobwa babigenza. Biravugwa ko amaze kwinjiza akayabo k’ibihumbi 4 by’amapawundi kubera amashusho ashyira kuri You Tube n’imitako asigaye akorera muri iri shyamba.
Uyu mukobwa amaze umwaka yibera mu ishyamba,aho amaze iminsi ashyira hanze amafoto yambaye ubusa ndetse ari kurya imbuto zitandukanye.Mu mafoto aherutse gushyira hanze yavuze ko agiye kujya yambara ubusa mu mashusho yose agiye kujya shyira ku rukuta rwe rwa You Tube ndetse atazigera yongera kwita ku kwisiga ibirungo n’ibindi.
Yagize ati :”Ese naba ngiye kujya ngaragara mu mashusho nambaye ubusa gusa?nibyo,ntabwo nzongera kwiyogosha,kwisiga ibirungo,kwambara inkweto n’ibindi.Muri iri shyamba nsa n’uwazutse kuko nahawe amahirwe ya kabiri nyuma yo guhemukirwa n’abo nakundaga.”
Uyu mukobwa yavuze ko yagiye muri iri shyamba gushaka ubwigenge ndetse n’umunezero kandi yemeje ko yabibonye kuko umunsi wose yirirwa yambaye ubusa ndetse amaze amezi arenga 6 atiyogosha umusatsi.Uyu mukobwa n’umugabo we mushya bakundanye nyuma yo gutandukana n’uwa mbere basigaye bahinga imbuto muri iri shyamba ndetse ubuzima burabaryoheye.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2MoyGIg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment