Ibintu FIFA ikomeje gukorera amakipe y’Afrika mu gikombe cy’isi ni agahomamunwa

Mu mukino wabaye ku munsi w’ejo n’ijoro aho ikipe ya Maroc yahuraga na Spain, umusifuzi yongeye kwibasira ikipe ya Maroc  ayisifurira nabi ku buryo umukino wagiye kurangira abakinnyi ba Maroc bashaka kurwana.

 

Mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2 ukaba waranzwe no gusifura nabi aho bari babogamiye ku ikipe ya Spain. Ikipe ya Maroc ikaba yibwe Penalty ndetse isabye ko bakoresha amashusho (VAR) abasifuzi baranga. Ahandi ku gitego cya 2 cy’ikipe ya Spain nabwo habaye kurangara maze umukinnyi wa Spain atera Corner ibumoso kandi yagombaga gutererwa uburyo.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2IujuXN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment