Umva amagambo akomeye David De Gea yavuze nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Manchester United.

Umunyezamu w’umunya-Espanye David De Gea ukinira ikipe ya Manchester united yamaze kuba umukinnyi wa mbere wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe kizwi nka Sir Matt Busby Player of the Year Award ubugira kane.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be bakinana muri iyi kipe barimo Romelu Lukaku, Nemanja Matic, Jesse Lingard ndetse na Ashley Young, David De Gea yagize ubutumwa bukomeye agenera abakunzi b’iyi kipe aho yabashimiye cyane nk’uko tubikesha Sky Sports.

Mu magambo ye, David De Gea yagize ati:”Biragoye cyane kubona amagambo yasobanura icyo Manchester United ivuze kuri jye.Ntibisanzwe gukinira iyi kipe, amateka yayo, abakunzi bayo ndetse na buri kimwe cyayo cyose. Mu ntangiriro byari bikomeye cyane, gusa nakomeje kwigirira icyizere. Narakoze cyane ndetse ndumva mfite ishema.Ndifuza gushima buri wese. Ntabwo nari niteze iki gihembo. Mfite ibihembo bine, ntibisanzwe kuri njye, nongeye gushima buri wese.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2HLi53x
via IFTTT

No comments:

Post a Comment