Umuhanzi Khalid Mohamed uzwi nka TID(Top In Dar ) ukomoka muri Tanzaniya yibasiye bikomeye mugenzi we Diamond Platnumz amuziza kwiyita izina rya “Simba ” (Diamond akunze gukoresha) ibintu TID avuga ko ari we wenyine ukwiye kwitwa iri zina.
Uyu muhanzi amaze igihe atumvikana muri muzika muri Afurika y’Iburasirazuba aganira na Etv yavuze ko nta wundi muhanzi azi witwa ‘Simba’ usibye we wenyine kuko ngo iryo zina Simba yararikoreye igihe kirekire yewe n’abaturage ngo barabizi rero akaba atibaza impamvu yumva Diamond yiyita Simba muri Tanzaniya,ibintu bimutera agahinda akumva yanze Diamond kandi ntacyo bapfaga mbere ariko ngo bibaye byiza Diamond Platnumz yakwibagirwa gukoresha iryo zina rya Simba.
TID yagize ati:”Njye urugero uburyo nitwara ku rubyiniro ndirimba (performance) biba bikaze cyane bisobanura ko ndi inyamaswa y’inkazi,kuri izo mpamvu nakoze ibikorwa bikarishye bituma abafana bampa izina ry’inyamaswa ikaze(intare,Simba(mu giswahili))kugeza na n’ubu ndacyarifite ,njya numva abantu b’abahanzi hano Tanzania biyisa Simba abo bazafungwa ninjye Simba yemewe muri Tanzaniya yose”.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2HS3ALg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment