“Nta gahunda mfite yo kurongorwa vuba aha, siniteguye na gato gushyingirwa “.Amagambo ya Hamisa Mobetto

Umunyamideli Hamissa Mabetto yatangaje ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo, ari yo mpamvu yemeye guterwa inda na Diamond kugirango yibonere umwana uzajya amuha umunezero mu gihe ari wenyine.

Hamisa Mabetto wamamaye nyuma yuko amakuru akwirakwijwe hanze ko yabyaranye na Diamond ndetse akaza no kumujyana mu nkiko amuziza ko atamuha indezo y’umwana yavuze ko kubyarana na Diamond bitari ku bw’impanuka ahubwo ko yari yarabanje kubitekerezaho neza akaza kubishyira mu bikorwa. Ubwo ikinyamakuru Bongo 5 cyaganiraga na Hamisa Mabetto bamubaza ku bukwe bwe niba koko ariwe ugiye kurongorwa na Diamond, nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa, Hamisa yasubije ko ayo makuru atayazi kuko ngo kuva na mbere nta gitekerezo yari afite cyo gushaka umugabo vuba kuko icyo yashakaga ari umwana magingo aya akaba yaramubonye.

Mu magambo ye Hamisa yagize ati:“Mu by’ukuri nta gahunda mfite yo kurongorwa vuba aha, siniteguye na gato gushyingirwa ari nayo mpamvu yatumye nemera kubyarana na Diamond”.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2HP17xk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment