Abantu benshi bahitanwe n’ibitero bibili by’iterabwoboba mujyi wa Mubi, muri leta y’Adamawa, mu majyaruguru y’igihugu. Mu gitero cya mbere, umwiyahuzi yiturikirije mu musigiti gato isengesho ririmo n’igikandara cy’ibisasu yari akenyeye. Mu gihe abantu barimo biruka bahunga, umwiyahuzi wa kabili nawe yiturikije mu isoko hafi aho n’igikandara cy’ibisasu yari yambaye. Abaganga bo mu bitaro bya Mubi babwiye itangazamakuru ko bakiriye imirambo 37. Abakomeretse nabo ni benshi ariko umubare wabo nturamenyekana neza. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika hano i Washington, perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yavuze ko ubuzima bugenda bugaruka mu buryo bwiza, buhoro buhoro, mu majyaruguru y’igihugu. Abaturage baragenda bagaruka mu ngo zabo no mu milima yabo. Perezida Buhari asobanura ko Boko Haram itaratsindwa 100%, ariko ko yacitse intege cyane bikomeye. Yaganiriye n’Ijwi ry’Amerika avuye kubonana na Perezida Trump. Ni we mukuru w’igihugu cy’Afrika wa mbere wageze muri White House ya Trump.
from Voice of America https://ift.tt/2rdrUNn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment