Umwana w’umuhungu w’imyaka 8 y’amavuko witwa Ankjaer Norgaard, akaba akomoka muri Denmark akomeje gutangaza abatuye isi bose kubera impano idasanzwe afite mu kuvuga indimi nyinshi aho avuga izigera kuri 32 zose ndetse adategwa.
Nk’uko ikinyamakuru insidereaders kibivuga ngo uyu mwana udasanzwe aganira n’itangazamakuru yavuze ko nawe byamutunguye gusa abona kuvuga indimi nyinshi yarabivukanye, kuko yiga ururimi mu kanya gato akaba ararumenye. Yagize ati:“Sinabisobanura,byaje mu buryo ntamenya.Namenye icyarabu mu byumweru 2 gusa,igiswahili cyarangoye kuko nacyize ibyumweru 7.Iyo bigeze ku kwiga indimi mbimenya ku buryo bworoshye.Icyo navumbuye ni uko indimi zose zidatandukanye cyane.Iyo uzi amagambo menshi mu ndimi zitandukanye, bigufasha kumenya izindi.”
Ku myaka 8 yonyine, Kaminuza ya Copenhagen yashatse guha uyu mwana, Ankjaer Norgaard Buruse, gusa ababyeyi be baranga bavuga ko ku myaka ye atabasha kugira ubumenyi mbonezamubano ndetse bo bahisemo kumushyira mu mashuri abanza ngo abanze amenye kubana n’urungano rwe. Uyu mwana akaba avuga indimi zirimo : Afrikaans, Arabic, Bengali, Danish, Dutch, English, Flemish, German, Greek, Hebrew, Hindi, Hungarian, Indonesian, Italian, Japanese, Korean, Malaysian, Chinese, Maori, Norwegian, Portuguese, Russian, Spanish, Punjabi, Swahili, Swedish, Urdu, Vietnamese, Yiddish, Zulu na Quechua.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2KvPXzn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment