Urukiko rwo mu mujyi wa Melbourne rwasanze hariho ibimenyetso bifatika byerekana ko Cardinal George Pell agomba kuburanishwa. Cardinal George Pell, w’imyaka 76 y’amavuko, ni umwe mu bantu batatu ba mbere bakomeye mu butegetsi bwa kiliziya gatulika y’isi yose i Vatikani akaba n’umwe mu bajyanama ba hafi ba Papa Fransisko. Aregwa ibyaha byo gufata abana ku ngufu. Ni we wa mbere ukomoye muri kiliziya gatulika ugiye kuburanishwa ibi byaha byavuzwe cyane mu bakozi bayo mu bihugu byinshi ku isi. We ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ari umwere. Azaburana yidegembya nyuma yo gutanga ingwate mu rukiko. Ariko abujijwe gusohoka mu gihugu cye igihe urubanza rutararangira. Ubusanzwe aba i Vatikani. Yasubiye muri Australia Papa Fransisko amaze kumwemerera kuba ahagaritse akazi kugirango ajye kwiregura. Azasubira mu rukiko ejo kuwa gatatu mu mpaka zo gushyiraho italiki y’urubanza nyirizina.
from Voice of America https://ift.tt/2jnB9X4
via IFTTT
No comments:
Post a Comment