Tariki 1 Mata buri mwaka nibwo umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James yizihiza isabukuru ye y’amavuko.Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri uyu mwaka wa 2018 yashimiye cyane nyina umubyara ndetse anagaragaza ko kuba ari uwo ari we uyu munsi hari uruhare runini rw’umubyeyi we wamwubakiye umusingi w’ubuzima.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, King James wujuje imyaka 28 y’amavuko ku munsi w’ejo yagize ati:”Imyaka 28 irahise umpaye ubuzima, ndabizi sindakubwira ukuntu akamaro ufite n’ukuntu uri umuntu udasanzwe mu buzima bwanjye gusa mama ndashima cyane uwo uri we ndetse n’ibyo wanyigishije byose byangize uwo ndiwe. Warakoze, mama kuri buri kimwe kandi ndizera ko umunsi umwe nzatera ikirenge mu cyawe.”
The post King James yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we buri wese yagakwiye kuvuga. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2H1Kwqg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment