Nyuma y’iminsi mike hasakaye ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza umuhanzi Diamond aryamye mu buriri bumwe n’umunyamideli Hamisa Mobetto , kuri ubu uyu munyamideli yongeye gutungura abatari bake nyuma yo guca marenga ko asigaye akundana na Diamond bari bamaze minsi badacana uwaka nyuma yo kumujyana mu nkiko amushinja kudatanga indezo y’umwana babyaranye.
Nubwo Diamond nta kintu na kimwe yari yatangaza ku by’uru rukundo rw’aba bombi, Mobeto we yatangiye guca amarenga, avuga ko Diamond ari umukunzi we.Ni mu butumwa uyu munyamideli yanyujije ku rubuga rwa Snap chat, aho yanditse atajijinganya ati “Umukunzi wanjye” amagambo yari aherekeje ifoto y’ibirenge bye n’ibya Diamond, ahamya ko akunda inkweto yambaye maze ashyiraho n’akamenyetso k’umutima.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2HUY1v6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment