Bya nyuma na nyuma Paul Pogba yavuze ku hazaza he.

Hashize iminsi bivugwa ko umukinnyi wa Manchester United,Paul Pogba atameranye neza n’umutoza w’iyi kipe Jose Mourinho ndetse bikavugwa ko uyu muknnyi ashobora kuva muri iyi kipe akerekeza muri Real Madrid kuri ubu Pogba  yavuze ko bikiri kare ko yasezera muri Manchester United.

Paul Pogba wakunze kuvugwaho guhangana na Mourinho bitewe n’uko atamukinishaga uko bikwiye aganira n’ikinyamakuru TELEFOOT yavuze ko kuri ubu nta kibazo afitanye na Mourinho nubwo atamukinisha ariko ngo haracyari kare ko yava muri Manchester United.Yagize ati:”Nta kibazo mfitanye na Jose Mourinho nubwo umubano wacu wajemo agatotsi ariko ndacyamufata nk’umutoza wanjye ndetse ndanamwubaha cyane.Gusa kuri ubu sindi gukina nk’abandi ariko biracyari kare kuri njye ko nava muri Manchester United.”

The post Bya nyuma na nyuma Paul Pogba yavuze ku hazaza he. appeared first on YEGOB|Entertainment News.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2uHFkpc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment