Umunyamideli Amber Rose yasasijwe n’uburakari bukomeye maze afata icyemezo cyo gusiba ibintu byose yari yarashyize ku rukuta rwe rwa instagram ndetse anareka gukurikira (unfollow) buri wese mu bafana be kuri uru rubuga bitewe no kwita umwana we ‘umutinganyi’.
Nk’uko tubikesha Daily Mail ngo kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo uyu munyamideli yashyize hanze video igaragaramo umuhungu we w’imyaka itanu y’amavuko witwa Sebastian ndetse agaragara ku matike y’igitaramo cy’umuhanzi Taylor Swift yitegura gukora muri iyi minsi.Nyuma y’iyi video benshi mu bafana ba Amber Rose batangiye kwibasira uriya mwana bamuvugaho ubutinganyi,ibintu byarakaje cyane uyu munyamideli ndetse anatangaza ko ayo magambo ashobora kuzatuma umwana we yaziyahura aramutse ayumvise.
Kuri ubu Amber Rose akaba yahise afata icyemezo cyo guhanagura instagram ye yose ndetse anareka kugira umuntu n’umwe yongera gukurikira ku rubuga rwe.
The post Reba icyemezo gikomeye Amber Rose yafatiye abafana be nyuma yo kwita umwana we’umutinganyi’. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2pHvu0O
via IFTTT
No comments:
Post a Comment