Ministeri y’ubutabera iratangazako igiye kuvugurura amategeko arebana n’ifunga ry’agateganyo . Ibibirimurigahundayo kugabanya inshuro Ubushinjacyaha bwajyaga busabakouregwayakongererwaigihecyo gufungwa by’agateganyo, bivuga ko bukimushakira ibimenyetso. Hari abemeza ko gutinda kugeza uregwa imbere y’umucamanza ngo aburane bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Ministre w’ubutabera Johnosn Businge, yitabye Sena y’u Rwanda, ngo asobanure ibibazo bivugwa mu butabera. Ministre yagarutse cyane ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo.Ubushinjacyaha bwari bwemerewe gusaba ko umuntu yakomeza gufungwa by’agateganyo inshuro 12. Ministre Businge avuga ko ibi bigiye gusubirwamo. Ministre yanagize icyo avuga ku ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko, rijya riboneka cyane cyane mu nzego z’ubugenzacyaha n’izubushinjacyaha. Uyu muyobozi ntiyahakanye iki kibazo, gusa avuga ko kigiye kurangizwa n’amavugurura ateganwa kuri za Sitasiyo za Polise. Uyu muyobozi avuga ko Izi nzego zigiye kuzahabwa ubushobozi bw’ikoranabuhanga rizarufasha gucunga imifungire. Umubare w’ubucucike mu magereza y’u Rwanda nawo Abasenateri bawugarutseho. Uyu ni Senateri Mushimiyimana Appolinaire na Senateri Mukasina Marie Claire. Mininistre Businge avuga ko hari ibyo Leta yatangiye gukora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Aba basenateri babajije Ministreurwego rwemerewe gushyiraho ibihano, bavuga ko hari izindi nzego nyinshi za Leta zitari iz’ubutabera, zijya zumvikana zica abaturage amandendetsebikaba byagera no kugifungo. Ministre w’ubutabera yavuze ko atari azi iki kibazo, ariko ari umukoro ahawe. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo kuvugururwa, bivugwa ko kizabonekamo ibisubizo byinshi byasaga nk’ibibangamiye uru rwego rw’ubutabera.
from Voice of America https://ift.tt/2um3W6w
via IFTTT
No comments:
Post a Comment