BITUNGURANYE: Safi yahishuye izina ry’umwana we na Judith.

Umuhanzi Safi Madiba umaze igihe gito atangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boys yahoze aririmbamo ,yahishuye izina azita umwana ateganya kuzabyarana n’umufasha we,Niyonizera Judith.

Mu minsi mike ishize nibwo hagiye havugwa amagambo ko uyu mugore yaba atwite ariko Safi agasubiza avuga ko ari kimwe kimwe,gusa mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na imirasire.com dukesha iyi nkuru yahakanye ko umugore we atwite kandi anavuga ko Imana niramuka ibahaye umwana uwo ariwe wese azishima ndetse akaba ahamya ko umwana we agomba kwitwa NIYIBIKORA MADIBA.

Safi muri iyi minsi ari gukora cyane mu buryo bigaragara ndetse ari nako ashyira imbaraga nyinshi ndetse n’amafaranga menshi mu muziki we kugira ngo agere ku rwego rushimishije aho amaze no gukora indirimbo zisaga 5 wenyine.Ibintu bikomeje gutuma yigarurira imitima y’abatari bake.

The post BITUNGURANYE: Safi yahishuye izina ry’umwana we na Judith. appeared first on YEGOB|Entertainment News.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2G6WD8q
via IFTTT

No comments:

Post a Comment