Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate b’abamaneko 60 b’Uburusiya. Washington yifatanije n’inshuti zayo zo mu muryango NATO mu rwego rwo gufatira ibihano Moscou, nyuma y’igitero cy’intwaro z’uburozi kuri Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu Bwongereza ku italiki ya 4 y’uku kwezi. Ubwongereza burega Uburusiya ko buri inyuma y’iki gitero, ariko bwo burabihakana. Nyuma y’iki gitero, Ubwongereza bwirukanye abadipolomate 23 b’Uburuziya. Uburusiya nabwo bwahise bwirukana 23 b’Ubwongereza. Ibindi bihugu bitandukanye byo muri NATO nabyo birategura ibihano ku Burusiya. Canada yatangaje ko yirukanye abadipolomate batatu b’Uburusiya. Yimye abandi batatu uruhushya rwo gukora. Ibihugu icyenda byo mu Muryango w’Ubulayi bwunze ubumwe, birimo Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, n’Ubuholandi na byo byirukanye abadipolomate b’Uburusiya barenga 20. Byose hamwe, ibihugu 14 by’Ubulayi birirukana abadipolomate b’Abarusiya.
from Voice of America https://ift.tt/2IU1SpV
via IFTTT
No comments:
Post a Comment