Uncle Austin yabajijwe ibyo gutandukana n’umugore we araruca ararumira.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku makuru amaze iminsi avugwa ko yatandukanye n’umufasha we Mwiza Joannah bafitanye umwana mukuru.

Ku wa Kabiri taliki ya 20 Gashyantare nibwo ku mbuga za internet zitandukanye hakwirakwijwe amakuru avugako umuhanzi Uncle Austin yamaze gutandukana n’ umugore we Mwiza Joannah.Ayo makuru ahamya ko impamvu nyamakuru yatumye Uncle Austin atandukana n’ umufasha we ari uko Joannah yamaze gusiba amafoto bari barifotoranyije bakayashyira kuri Instagram ikindi ni uko Austin yanajyaga yifuriza umugore we isabukuru nziza yizihiza ku wa 5 Ugushyingo akamutaka akavuga ko amukunda bitari ibyo agahararo ariko umwaka ushize ku isabukuru y’uyu mugore, Uncle Austin akaba yararuciye ararumira.

Indi gihamya ni uko Austin mu minsi ishize yashyize ahagaragara indirimbo irimo amagambo avuga ukuntu akumbuye uwahoze ari umukunzi we, gusa ntiyerura ngo avuge ko ari uyu bahoze bakundana Joannah. Iyi ndirimbo yise ‘Najyayo’ bikekwa ko yaba agaragaza ishavu n’agahinda aterwa no kuba yarasizwe n’uwari umugore we.Ikinyamakuru Umuryango.rw ari nacyo dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugana n’ uyu Uncle Austin mu rwego rwo kugira ngo kimenye byinshi ku makuru amuvugwaho maze asubiza ko ntabibazo ashaka gusubiza. ibi bishobora kuba bigaragara ko hari ikitagenda neza hagati ye ndetse n’umufasha we Joannah.

The post Uncle Austin yabajijwe ibyo gutandukana n’umugore we araruca ararumira. appeared first on YEGOB|Entertainment News.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2EXvjIb
via IFTTT

No comments:

Post a Comment