Mu gihe hasigaye amasaha make ngo ikipe ya Arsenal icakirane na Manchester City, Umutoza w’iyi kipe, Arsene Wenger yibasiye umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola maze atangaza ko abavuga ko uyu mutoza ari umuhanga bibeshya cyane ngo kuko ikimugira umuhanga ari uko agura abakinnyi bahenze kandi bakomeye.
Aya magambo uyu mutoza wa Arsenal yayatangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup iyi kipe izahuramo na Manchester City kuri iki cyumweru kuri stade Wembley. Wenger yagize ati:“Ntabwo ari ubuhanga bwe,reba Barcelona na Manchester City yatoje zose zifite abakinnyi bakomeye.Mugomba kwemera ko imikinire y’ubu yahindutse,amakipe asigaye agura abakinnyi bakomeye.Nibyo tugerageza kwigisha abakinnyi bacu uko bakina uko dushaka gusa imikinire y’ubu isigaye igengwa n’abakinnyi ikipe yaguze.Abakinnyi umutoza afite nibo bamufasha gutsinda mu gihe kera ubuhanga bw’umutoza aribwo bwamufashaga gutsinda.”
Twibutse ko Arsenal izahura na Manchester City ku munsi w’ejo ku cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2018 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup,igikombe kimwe rukumbi Wenger ataratwara mu bikinirwa Bwongereza.
The post Arsene Wenger yibasiye bikomeye Pep Guardiola amuvuga nabi mbere y’umukino ugomba kubahuza. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2GGozvK
via IFTTT
No comments:
Post a Comment