APR Handball Club yiteguye kongera kwegukana irushanwa ry’Umunsi w’Intwari

APR Handball Club yiteguye kongera kwegukana irushanwa ry’Umunsi w’Intwali aho izahura ku mukino wa mbere na UR-CBE tariki ya 3 Gashyantare 2018 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe agera kuri 15 mu bagabo n’abagore hakazifashishwa ibibuga birimo icya: Kimisagara, Sitade Amahoro, n’ibibuga biri hanze ya Sitade Amahoro.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR HC yemeza ko iri rushanwa ari ryiza cyane kuko ribanziriza shampiyona rigafasha n’abakinnyi gukosora aho bitagenda neza.

Imikino y’amajonjora

Abagabo

APR v UR-CBE

UR-CBE v Es Kigoma

Es Kigoma v APR

Police v Gs de La salle

Gs Munyove v St Aloys

St Aloys v Police

Gs de la Salle v Gs Munyove

St Aloys v Gs de la Salle

Police v Gs Munyove

Imikino izahuza amakipe y’abagore  izaba Kucyumweru

Gorillas v Gs de la Salle

Gs de la Salle v Es Kirambo

Es Kirambo v Gorillas

Appega v Gs Mwendo

Gs Mwendo v APPEGA

APR ni yo iheruka kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Police ku bitego 37-3, naho mu bagore ni Gorillas yaryegukanye itsinze ibitego 18-17 GS Mwendo.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2BP4Gjj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment