APR Handball Club yiteguye kongera kwegukana irushanwa ry’Umunsi w’Intwali aho izahura ku mukino wa mbere na UR-CBE tariki ya 3 Gashyantare 2018 kuri Sitade Amahoro i Remera.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe agera kuri 15 mu bagabo n’abagore hakazifashishwa ibibuga birimo icya: Kimisagara, Sitade Amahoro, n’ibibuga biri hanze ya Sitade Amahoro.
Bagirishya Anaclet umutoza wa APR HC yemeza ko iri rushanwa ari ryiza cyane kuko ribanziriza shampiyona rigafasha n’abakinnyi gukosora aho bitagenda neza.
Imikino y’amajonjora
Abagabo
APR v UR-CBE
UR-CBE v Es Kigoma
Es Kigoma v APR
Police v Gs de La salle
Gs Munyove v St Aloys
St Aloys v Police
Gs de la Salle v Gs Munyove
St Aloys v Gs de la Salle
Police v Gs Munyove
Imikino izahuza amakipe y’abagore izaba Kucyumweru
Gorillas v Gs de la Salle
Gs de la Salle v Es Kirambo
Es Kirambo v Gorillas
Appega v Gs Mwendo
Gs Mwendo v APPEGA
APR ni yo iheruka kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Police ku bitego 37-3, naho mu bagore ni Gorillas yaryegukanye itsinze ibitego 18-17 GS Mwendo.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2BP4Gjj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment