Ubukwe bw'abagore babiri b'abatinganyi bukomeje kuvugisha benshi - Amafoto

Aba bagore bakoze ibintu bihabanye n'umuco w'abanyafurika, aho gushingiranwa muhuje ibitsina bifatwa nk'ikizira mu muco gakondo,bari bizihiwe kandi bigaragara ko ibyo bakoze babitekerejeho ushingiye ku kanyamuneza kabagaragaragaho mu maso ubwo bari mu birori byabo bamaze kwemeranya kuzabana akaramata.

Aba bagore bombi biberaga mu Buhorandi bivugwa ko bakomoka muri Ghana ariko bakaba bamaze igihe kinini ku mugabane w'i Burayi akaba ari naho bamenyaniye barakundana kugeza ubwo bateye intambwe yo kurushinga.

Ubwo bashyiraga amafoto yabo ku mugaragaro, arimo ay'ibirori byabo ndetse n'andi abagaragaza bari mu rugo mu myambarire igaragaza umuco w'abanye Ghana, abantu benshi babahaye urwamenyo banyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse bamwe baranabatuka cyane bababwira ko ari abagore bataye umuco.

Ibirori by'aba bagore byari byitabiriwe n'imbaga y'abantu biganjemo inshuti zabo z'abazungu bamenyaniye mu Buhorandi ndetse na bamwe mu birabura barimo abakomoka muri Ghana.

Aba bagore bakoze ibirori bikomeye Akanyamuneza kari kose ku maso yabo nyuma yo kwambikana impeta
Baherekejwe n'inshuti zabo ziganjemo abazungu



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2CArbxJ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment