Safi yahishuye ibintu bikomeye atazibagirwa ku itsinda rya Urban Boys nyuma yo kurivamo.

Umuhanzi ,Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boys akaza kuryivanamo ku bushake ndetse akajya gukora umuziki ku giti cye, yahishuye ibintu atazigera yibagirwa kuri iri tsinda risigayemo abasore babiri (Humble na Nizzo) ndetse anavuga ko atazigera yicuza kuba yararivuyemo ahubwo ko yakwicuza arigarutsemo.

Safi umaze gusohora indirimbo ze ebyiri ari zo: “Got it” yakoranye na Meddy ndetse na “Kimwe Kimwe” yakoze ari wenyine, yatangaje ko atazibagirwa ibihe yagiriye muri Urban Boys, cyane cyane ngo umuntu witwa Nizzo ntazamwibagirwa.

Yagize ati:”Sinakwibagirwa Nizo na Humble [Jizzo]. Abantu twakoranye urugendo rutari ruto mu muziki sinabibagirwa. Ikindi sinakwibagirwa uburyo twaririmbanaga mu bitaramo, n’uburyo twabaga turi mu kazi turi nko muri studio dukora indirimbo na byo sinabyibagirwa.”



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2mWtOjg
via IFTTT

No comments:

Post a Comment