Lionel Messi yahishuye ikintu gikomeye FC Barcelona yungutse nyuma yo kubura Neymar.

Muri Kanama 2017 nibwo uwari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona Neymar Jr, yaguzwe n’ikipe ya Paris Saint Germain akayabo ka millioni 222 z’amayero, ibintu byahise bimugira umukinnyi uhenze ku Isi.

Uku kugenda kwa Neymar kwasigiye benshi mu bafana ba Barca kwibaza niba iyi kipe izakomeza kwitwara neza, dore ko uyu mukinnyi yari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’nkingi za mwamba muri Barca zigizwe na Lionel Messi na Luis Suarez.

Gusa kuri ubu Messi yasobanuye akamaro gakomeye kugenda kwa Neymar kwagize kuri Barcelona.Ni mu kiganiro Lionel Messi yagiranye na World Soccer aho yatangaje ko kugenda kwa Neymar nta na kimwe byahungabanije kuri Barcelona, ko ahubwo byatumye iyi kipe igera ku rwego rushimishije.

Yagize ati:”Nubwo tudafite Neymar ariko duhagaze neza.Ukugenda kwe kwazanye impinduka nziza mu mikinire yacu.Twabuze ubusatirizi ariko byaradufashije mu bwugarizi.Kuri ubu duhagaze neza no ku bakina hagati mu kibuga, ibi rero bituma turushaho kugira imbaraga no kwitwara neza.”



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2rLtqch
via IFTTT

No comments:

Post a Comment