Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye umwana n’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kwibasira bikomeye umugore we Zari maze amubwira amagambo yuzuyemo umujinya ari nako amwandagaza bikomeye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko, ngo uku guhangana kw’aba bagore b’abakeba kwaturutse ku magambo Zari yashyize rukuta rwe rwa instagram kuwa gatatu w’iki cyumweru aho yigambye ku bafana be avuga ko kuva kera yahoze ari umukire ndetse ko ngo abana be yabyaranye na Ivan Ssemwanga ngo minsi mike baraba nabo batanga akazi.Mu kumusubiza Hamisa ngo kuwa gatanu w’iki cyumweru ngo yahise amubwira ko ubutunzi no kugira amafaranga ntacyo bimaze kuko ngo n’uwari ubifite(Ivan) ngo nawe yarabisize.Hamisa yagize ati:”Iyaba amafaranga n’ibiro(offices) bifite icyo bivuze, umuntu wabishyizeho yakabaye akibikoresha.Itonde maze utegereze umwana wawe agire imyaka 20 y’amavuko nawe azahe akazi umugore w’imyaka 40 y’amavuko akunda.Ndizera ko uzakunda ndetse ugafasha umukazana wawe.”
Ntibyarangiriye aha kuko Hamisa yakomeje kugaragaza ko atishimiye ibyavugwaga ko Zari yabujije Diamond kujya yandikira Hamisa Mobetto kuri instagram, maze uyu mugore yihanangiriza Zari amubwira ko niba ashaka umugabo azajya ayobora ngo azashake umuhungu we bwite.Hamisa ati:” Ushaka umugabo uzajya wita uwawe ndetse ukajya umuha amabwiriza, uzashyingiranwe n’umuhungu wawe bwite kuko abandi ntibitaye ku byiyumvo byawe nk’uko ubyifuza.Wikwita ku bana b’abandi.Itonde”.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2zIPCU9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment