Ranjeet Singh yabaye inkuru iri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gucunga umutekano wo mu muhanda akoresheje imbyino ya Michael Jackson.
Umupolisi witwa Ranjeet Singh wo mu Buhinde mu mujyi wa Indore utuwe n'abantu basaga miliyoni 2, acunga umutekano wo mu umuhanda yifashishije imbyino z'umuhanzi w'icyamamare ufatwa n'umwami w'injyana ya Pop, Michael Jackson.
Mu kiganiro yagiranye n'ibiro ntangazamakuu by'Ubufaransa, AFP dukesha iyi nkuru, Ranjeet Singh yavuze ko yakunze imibyinire ya nyakwigendera Michael Jackson byatumye yiga uko abyina kandi abyifashishije imyaka isaga 12 nkora aka kazi ka gipolisi.
- Ranjeet Singh Amaze imyaka 12 yifashisha imibyinire ya Michael Jackson mu gucunga umutekano mu mujyi wa Indore
Ranjeet Singh yagize ati, “Ndi umufana ukomeye wa Nyakwigendera Michael Jackson, nakunze uko yabyinaga, ngerageza kumwigana birampira, ndetse kuri ubu imibyinire nyifashisha mu kazi kanjye ka buri munsi”
Yongeyeho ati, “Abantu benshi birabatangaza ariko njye mba nzi ibyo nkora, kuko gucunga abaturage bambuka umuhanda, amamodoka…..bisaba gushyiramo ubwenge”
Kugeza ubu Ranjeet Singh amaze kumenyekana cyane kubera guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bashaka kwerekana ko akora ibintu bidasanzwe.
Kuri ubu Kaminuza y'Ubuhinde igiye kureba niba yagerageza uburyo bwa Ranjeet Singh bakabwigisha abanyeshuri kuburyo bazarandura burundu urusobe rw'amamodoka akereza abagenzi mu muhanda.
Ranjeet Singh avuga ko urubyiruko rutwara imodoka muri iki gihugu usanga ntacyo bitayeho ariko ko ubu buryo yazanye bufasha kuba bwagabanya impanuka, aho kuva yajya mu kazi ka gipolisi amaze kubona abatwara imodoka bakiri bato bakoze impanuka zikomeye bagera kuri 40.
- Ranjeet Singh acunga umutekano akoresheje imibyinire ya Michael Jackson
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2pNhmqa
via IFTTT
No comments:
Post a Comment