Ikipe y'u Rwanda itangiye imikino ya CECAFA ya 2017 yitwara nabi kuko itsinzwe na Kenya ibitego 2 ku busa.
Kenya yakiriye iyi mikino ndetse n'u Rwanda bari mu itsinda rimwe rya mbere nibo batangije iri rushanwa. Umukino wabahuje u Rwanda rwatangiye rukina neza abakinnyi bahana hana neza ubona nta gihunga bafite.
Ku munota wa 24 ariko Kenya yaje kugaragaza ikinyuranyo kuko ku nshuro ya kabiri gusa yari igeze imbere y'izamu yahise ibona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Kayumba Soter.
Iyi penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Masud Juma ntibyatinze Kenya yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 36 Ku ishoti rikomeye ryatewe na Duncan Otieno Umunyezamu Bakame umupira ntiyashobora kubukuramo.
Igice cya mbere cyanarangiye gutya ku bitego bibiri bya Kenya ku busa bw'u Rwanda. Mu gice cya Kabiri umutoza Antoine Hey yakoze impinduka ashaka ibitego akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Hakizimana Muhadjir.
Ku munota wa 55 u Rwanda rwaje kubona ikarita y'umutuku yahawe Kayomba Soter nyuma yo kubona amakarita y'umuhondo abiri yabyaye iy'umutuku.
Maxme Sekanama nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Mico Justin, Nshuti Innocent nawe yinjira asimbuye Biraramahire ariko biranga biba iby'ubusa u Rwanda rubura igitego.
Kenya yahise igira amanota 3 muri iri tsinda mu gihe u Rwanda rwo rwagize ubusa, muri iri tsinda hakurikiyeho umukino ugomba guhuza Tanzaniya na Libya, u Rwanda ruzasubira mu kibuga kuwa kabiri rukina na Zanzibar.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2npcru3
via IFTTT
No comments:
Post a Comment