Perezida Kagame yasangiye iminsi mikuru n'abana baturutse hirya no hino mu gihugu

Perezida Kagame n'umufaha we bakiriye aba bana mu biro by'umukuru w'igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, nyuma yo kuva mu myitozo ngororamubiri ibera mu mujyi wa Kigali buri Cyumweru cya mbere cy'ukwezi izwi nka Car free day ndetse bakaba bahuriyemo n'imbaga y'abanyarwanda bari bayitabiriye.

Ubwo Perezida Kagame na Madamu we basozaga imyitozzo ngororamubiri basuhuje abanyarwanda bo mu ngeri zose bari bitabiriye imyitozo maze bahita berekeza ku biri by'umukuru w'igihugu ahari hateraniye aba bana baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu baje gusangira iminsi mikuru n'umukuru w'igihugu.

Perezida Kagame yasabanye n'abana bato baje gusangira nawe iminsi mikuru maze ashimira byimazeyo abategura iki gikorwa ngo kuko biba bikwiye ko abana bazirikanwa cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo.

Perezida Kagame yifurije aba bana Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire w'2018 maze ababoneraho no kubaha ubutumwa n'intashyo bashyira ababyeyi babo, inshuti abavandimwe n'abaturanyi basize aho baturutse.

Yagizze ati " Nk'ababyeyi ndetse n'abayobozi banyu turabifutiza ibyiza byose. Nimusubira aho mwaturutse, mudutahirize ababyeyi banyu, abarezi banyu, ndetse n'abandi bana bagenzi banyu."

Igikorwa nk'iki cyo gusangira n'abana bato iminsi mikuru no gusabana nabo mu buryo butandukanye gisanzwe kiba mu mpera za buri mwaka, aho gitegurwa n'umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2jGTVIy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment