Mutoni yegukanye umwanya wa kabiri muri “Miss Africa 2017”

Fiona Mutoni yagizwe igisonga cya mbere mu irushanwa ry’ ubwiza ku mugabane w’Afurika rizwi nka “Miss Africa Calabar 2017”, mu birori byabereye muri Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2017.

Mutoni yaje kuri uyu mwanya akurikiye Umunyabotswana Gaseangwe Balopi wegukanye ikamba ry’ irushanwa ry’uyu mwaka.

Akimara kwegukana uyu mwanya, Mutoni n’ ibyishimo byinshi yahise yandika ku rukuta rwe wa Instagram ati, “urugendo rwa Miss Africa2017 rugeze ku musozo mbaye igisonga cya mbere. Ntewe ishema no kuba narahagarariye u Rwanda neza, nkagaragariza Afurika yose ko twahaguruka tugategwa amatwi! Ntewe ishema no kuba ndi umunyarwanda”.

Kuba igisonga cya mbere kuri Mutoni byamuhesheje igihembo cy’amadolari y’Amerika 10 ,000, angana na miliyoni zirenga umunani (8,000, 000 Frw) uvunje mu mafaranga y’u Rwanda mu gihe Nyampinga w’ iri rushanwa yahawe akayabo k’ ibihumbi 35 by’adamolari y’Amerika na ho igisonga cya kabiri gihembwa amadolari y’ Amerika 5, 000.

Abahanzi bakomeye nka Tekno na Runtown bo mu gihugu cya Nigeria cyakiriye aya marushanwa, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, itsinda Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo ndetse n’ umunyarwandakazi Neza ni bo basusurukije abari bitabiriye ibi birori.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu irushanwa rya Miss Africa ryari rimaze, ryitabiriwe n’ bakobwa bagera kuri 25 baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika.

Ku munsi wa nyuma watangiwehi iri kamba, abakobwa bitabiriye iri rushanwa uko ari 25 bahawe umwanya wo kwiyerekana mu myambaro itandukanye ari na ko babazwa ibibazo byiganjemo ibyerekeye kurengera ibidukikije, hatoranywamo 15, na bo bavamo 5 batoranyijwemo uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’ uyu mwaka.

Iri rushanwa, ubusanzwe ritegurwa rigamije kurengera ibidukikije, riteguwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ aho umwaka ushize riheruka kwegukanwa n’ umunya Angola Neurite Mendes.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2CfHTir
via IFTTT

No comments:

Post a Comment